IBYEREKEYE TWE
Fondasiyo ya Abiyah na Abigail igamije gutanga imyenda n'ibikoresho by'ishuri ku mashuri abanza mu Rwanda. Inshingano zacu ni ugutanga uruhare rwacu kugirango buri munyeshuri agire ibikoresho by’ibanze nkenerwa kugirango atsinde amasomo kandi akure ku giti cye.
Twiyemeje gufasha guhindura ubuzima bw’imyigire bw’abanyeshuri bakiri bato mu Rwanda, dutanga imyenda y’ishuri n’ibikoresho by’ishuri birimo ibitabo, amakaye, n’ibikoresho byo gushushanya ku banyeshuri bakeneye ubufasha.
Dufite intego yo gufatanya n’amashuri kugira ngo duteze imbere imyigire myiza ku banyeshuri babo. Ibi bikazagira ingaruka nziza mu gutsinda ndetse n’iterambere rusange ry’uburezi mu Rwanda.
Ahazaza ha fondasiyo ya Abiyah na Abigail hashingiye ku mizi yo kwaguka no kugera ku banyeshuri benshi bakeneye ubufasha. Kugeza ubu fondasiyo iherereye i Kigali, mu Rwanda. Gahunda zacu z'iterambere zirimo gukorera mu mashuri yo mu gihugu hose. Icyerekezo cyacu ni ukureba ko nta mwana mu Rwanda ubangamirwa mu myigire yabo kubera kubura amikoro ya ngombwa.
Tuzakorana n'abayobozi b'ibigo kugirango dusuzume neza ibikenewe muri buri shuri kandi tumenye neza ko imyenda n'ibikoresho bigezwa ku babigenewe.
DUFATANYE MU GUHINDURA UBUZIMA BW’IMYIGIRE Y’ABANYESHURI MU RWANDA
Itangwa ry’ibikoresho by’ishuri ni igikorwa cy’ingenzi kugirango abanyeshuri bahabwe ibikoresho nkenerwa murugendo rwabo rwo kwiga. Ibi bikubiyemo kugura ibintu byinshi nk’ibitabo, amakaye, amakaramu, n’ibikoresho byubuhanzi.
